IBISIZA N’IMISOZI – CECILE KAYIREBWA ft CATHOLIC ALL STARS ( Official music Video)

Rate this station

Song: IBISIZA N’IMISOZI
Performers: Catholic All stars ft CECILE KAYIREBWA
Audio Producer: Emmy Pro
Video Director: Alviz organ
Studio: Universal Record

R/ Ibisiza n’imisozi bitaratangira kuremwa Imana yari igufite mu bitekerezo byayo.
1. Icyaha cy’inkomoko, umuntu wese avukana, Ntiwigeze ucyanduraho, Habe n’igitekerezo.
2. Kuva aho isi itangirira, mu moko menshi y’abantu, Baririmba Imakulata, ni Wowe Mariya Umubyeyi.
3. Sugi yasamanywe isuku, Simbi ry’umuryango wacu Mwamikazi w’Afurika, uraduhakirwe mu ijuru.
4. Mucyo uturuka kwa Yowakimu, kaze rebero ry’abeza, Gikomangoma cyo kwa Dawudi, uruta abamikazi bose.
5. Sangwa sangwa we Mariya, mu ikuzo wahawe na Jambo, N’ikamba watamirijwe, igihe wurije mu ijuru.
6. Mubyeyi wita ku mpabe, kebuka u Rwanda turimo, Hari benshi batakuzi, ubahe nabo kukumenya.
7. Simbi rirusha izuba kwaka, Wowe weguriwe iby’ijuru , Abo munsi bakwambaze, bavuga ngo “kundwa Mariya”.

music, UCvsPaeTDQjSub3rwinGyt9A, Emmypro_Media

source

PHP Code Snippets Powered By : XYZScripts.com